Nyuma y’umunsi wa 24, APR FC na Kiyovu zikomeje kugendana mu manota 

Nyuma y’umunsi wa 24, APR FC na Kiyovu zikomeje kugendana mu manota 
APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona by'agateganyo

Gorilla FC 3-1 Gasogi United 

Espoir FC 3-1 Rutsiro FC 

Etoile de l’Est 0-1 Bugesera FC 

Rayon Sports 1-0 AS Kigali 

Etincelles FC 1-0 Police FC 

Musanze FC 1-0 Gicumbi FC 

APR FC 1-0 Marines FC 

Kiyovu 1-0 Mukura 

Mu mpera z’icyumweru gishize taliki 23 na 24 Mata 2022, habaye imikino y’umunsi wa 24 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo “Rwanda Primus National League 2021-2022”.

Ikipe ya APR FC na Kiyovu zikomeje kugendana mu manota mu gihe hasigaye mikino 6 ngo shampiyona isozwe.

Mu mikino y’umunsi wa 24, ikipe ya APR FC yitwaye neza itsinda Marines FC igitego 1-0 mu gihe ikipe ya Kiyovu na yo yatsinze Mukura igitego 1-0, imikino yombi yabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kiyovu yatsinze Mukura

Nyuma yo kwitwara neza kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 54 naho Kiyovu irimo kuyirya isataburenge n’amanota 53.

Indi mikino y’umunsi wa 24 yabaye, Gorilla FC yatsinze Gasogi United ibitego 3-1, Espoir FC itsinda Rutsiro FC ibitego 3-1, Etoile de l’Est FC yatsinzwe na Bugesera FC  igitego 1-0, Rayon Sports  itsinda AS Kigali igitego 1-0, Etincelles FC itsinda Police FC igitego 1-0 naho Musanze FC itsinda Gicumbi FC igitego 1-0.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego ku mukino wa AS Kigali

Nyuma y’umunsi wa 24, APR FC ikomeje kuyobora urutonde n’amanota 54, ikurikiwe na Kiyovu n’amanota 53, ku mwanya wa 3 hari Rayon Sports n’amanota 41, ku mwanya wa 4 hari Mukura n’amanota 38, ikurikiwe na AS Kigali (37), Police FC (35), Musanze FC (35), Espoir FC (33), Marines FC (29), Bugesera FC (26), Gasogi United (26), Etincelles FC (25), Gorilla FC (24), Rutsiro FC (24), Etoile de l’Est FC (20) naho Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma wa16 n’amanota 16.

Imikino y’umunsi wa 25 wa shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru taliki 29,30 Mata n’iya 01 Gicurasi 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42