Sheikh Habimana Hamdan yatorewe kongera kuyobora Ijabo Ryawe Rwanda

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Sheikh Habimana Hamdan ni we wongeye gutorerwa kuyobora Ihuriro ry’Amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda  “Ijabo Ryawe Rwanda” mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere (2022-2027).

Aya matora yabereye mu Nama y’Intego Rusange  yabereye muri Convention Centre ku wa Gatanu taliki 01 Mata 2022. Sheikh Habimana Hamdan ndetse na komite ye  bakaba baratowe ku bwiganze bw’amajwi 100%. Aho abanyamuryango 125 bari bemerewe gutora bose bamutoye.

Komite nyobozi nshya y’Ijabo Ryawe Rwanda

Perezida ni Sheikh Habimana Hamdan, Visi Perezida ushinzwe amarushanwa ni Batariganya George, Visi Perezida ushinzwe imiyoborere ni Musabyimana Justin, Visi Perezida ushinzwe uburere n’umuco ni Musanganwa Christine,  Visi Perezida ushinzwe imenyekanishabikorwa ni Harelimana Emmanuel  na ho Visi Perezida ushinzwe iterambere na Tekinike ni Ntibitura Jean  Claude. Umunyamabanga Mukuru ni Mutezinka Prisca, Umubitsi ni Ngaruyinka Pierre Celestin.

Iyi komite kandi irimo aba Komiseri 11 barimo ushinzwe ababyeyi  ni Nisingizwe André,  Komiseri ushinzwe  iterambere na Tekinike  Dukuzimana Antoine,  Komiseri ushinzwe iterambere  ry’abakobwa  Mutuyimana Sophie, Komiseri ushinzwe imisifurire  Nzabahimana Emmanuel , Komiseri ushinzwe  imibereho myiza  n’ubuvuzi bwa siporo  Rombe Salum, Komiseri ushinzwe  itangazamakuru  Tegibanze Eric, Komiseri ushinzwe  imenyekanishabikorwa  Byiringiro Claude Ally, Komiseri ushinzwe  imyitwarire  Jitiada Mungo Vigoure, Komiseri   ukuriye  komite ngenzuzi  Tuyisenge Salua, Komiseri ushinzwe akanama nkemurampaka  Ntakirutimana Emmanuel  na ho  Komiseri ushinzwe  ubujurire ni Eng Nsengiyumva Jean Eric.

Nyuma yo kongera kugirirwa icyizere, Sheikh Habimana Hamdan yatangaje ko  muri iyi Nama y’Inteko Rusange uretse amatora ya komite nyobozi nshya barebeye hamwe ibikorwa byakozwe mu myaka 5  ishize (2017-2022).

Habaye kandi igikorwa cyo guhindura amategeko shingiro aho hari ingingo zimwe na zimwe zagombaga guhinduka bijyanye n’amabwiriza ya RGB  ndetse bijyanye n’amabwiriza n’inshingano Ijabo Ryawe Rwanda rifite zo guteza imbere umupira w’amaguru bihereye mu bana.

Hemejwe abanyamuryango bashya

Abanyamuryango 10 ni bo bakiriwe  mu Ijabo Ryawe Rwanda ari bo Igihango Sports Academy, KG Raiders Football Training Center, RAPIS Football Training Center, AMFALA Football Training Center , Rwanda Peace Youth Football Training Center, Kazo Football Training Center, Indahangarwa Football Training Center, Les Amis Sportif, Amahoro Football Training Center  na Eden Family Academy.

Abanyamuryango 8 birukanwe burundu

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yavuze ko hari abanyamuryango birukanwe ku giti cyabo kubera amakosa bakoze.

Aba barimo Rtd Cap Katibito Byabuze Saidi (Intare FC), Kamanzi Haridi (Rwamagana FTC ), Pastor Kana Jean Pierre (Youth Development Centre), Mwitirehe Jean Nepo (Gatenga FTC), Tuyumvire Jean Nepo (Eleven Boys Fontaine), Hagengimana Philbert (Huye FTC), Ntirenganya Frederick (Nyanza FC) na Uwiragiye Hilali (Amigo FTC).

Inama y’Inteko Rusange y’Ijabo Ryawe Rwanda yemeje ingengo y’imari  izakoreshwa mu myaka 5 ingana na miliyoni 319 z’amafaraga y’u Rwanda ndetse n’igenamigambi ry’imyaka 5.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yagarutse ku byavuzwe ko mu myaka 5 nta cyo yakoze maze asobanura ko bakoze ibikorwa byinshi bigera kuri 22 kandi ahereye ku busa.

Yagize ati : “Nza muri 2017 ntorwa  ntabwo nakoranye ihererekanyabubasha na Mironko wari Perezida ahubwo narikoranye na Katibito wari Visi Perezida ariko nta kintu bampaye na kimwe uretse agatabo ka banki yari irimo umwenda ariko ubu dufite ibikorwa.”

Yakomeje avuga ko  habaye ibikorwa bitandukanye birimo amarushanwa y’abana mu biruhuko mu myaka 2 ariko baje kugira imbogamizi kubera COVID-19 bituma ibikorwa byari biteganyijwe muri 2020 na 2021 bitaba.

Sheikh Habimana avuga ko iki cyorezo cyanatumye  amarerero amwe n’amwe afunga imiryango by’agateganyo. Ibi ni byo byatumye mu marerero asaga 200 yibumbiye mu Ijabo Ryawe Rwanda haboneka 125.

Yasobanuye ko hagomba kwitabira 167 ariko bamwe bahuye n’ibibazo byo kugera i Kigali kubera inzira yo mu Majyepfo itari nyabagendwa neza.

Mu bikorwa Ijabo Ryawe Rwanda riteganya, Sheikh Habimana avuga ko mu minsi 90 bazakora umwiherero bategure  gahunda y’ibikorwa ariko iby’ingenzi ari amarushanwa azahera muri Zone (Akarere) aho azajya aba buri cyumweru azakomeza muri League (Intara) asorezwe ku rwego rw’igihugu, bakifuza ko byaba kabiri mu mwaka. Akomeza avuga ko  banafite gahunda yo gukangurira abana ibijyanye no kwirinda gukoresha  ibiyobyabwenge ndetse no kwirinda inda zitateguwe.

  • Imvaho Nshya
  • Mata 2, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE