Igikombe cy’Amahoro 2022: Uko imikino ibanza ya 1/8 yagenze  

Igikombe cy’Amahoro 2022: Uko imikino ibanza ya 1/8 yagenze  

Musanze FC 0-0 Rayon Sports

Marine FC 0-1 Kiyovu Sports

La Jeunesse 2-2  Police FC

Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC

Etincelles FC 2-2 AS Kigali

 Etoile de l’est FC 0-1 Mukura

Amagaju FC 0-1 APR FC

Gasogi United 1-1 Sunrise FC

Taliki 04 na 05 Mata 2022 hakinwe imikino ibanza  ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro 2022.

 Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Musanze FC 0-0, umukino wabereye kuri Sitade Ubworoherane i Musanze. Ikipe ya Kiyovu yageze ku mukino wa nyuma ubwo iri rushanwa riheruka muri 2019  yitwaye neza itsindira Marines FC i Rubavu igitego 1-0.

Kuri Sitade Mumena, ikipe ya  La Jeunesse FC yo mu cyiciro cya kabiri yanganyije na Police FC ibitego 2-2. Ikipe ya Gicumbi FC na Bugesera FC zanganyije 0-0 naho ikipe  ya AS Kigali ifite igikombe giheruka muri 2019 inganya na Etincelles FC ibitego 2-2.

Ikipe ya Mukura  yegukanye igikombe cy’Amahoro muri 2018 yatsindiye Etoile de l’est FC  i Ngoma igitego 1-0.  Ikipe ya APR FC yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 naho Gasogi United  inganya na Sunrise FC igitego 1-1.

Imikino yo kwishyura biteganyijwe ko izaba taliki 19 na 20 Mata 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14