U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga mu Busuwisi yiga ku bibazo by’impunzi

U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga mu Busuwisi yiga ku bibazo by’impunzi

U Rwanda rwitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu, iri kubera i Genève mu Busuwisi, iri kwiga ku bibazo by’impunzi no gusuzuma ibyakozwe haba ku rwego rw’Igihugu, urw’Akarere n’Isi muri rusange.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa 15 Ukuboza 2025, u Rwanda rukaba rwahagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) Ngoga Aristarque.

Iyi nama iba buri nyuma y’imyaka ine, itegurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ku bufatanye n’ibihugu bigize uwo muryango mu rwego rwo gusangira amakuru ku bisubizo byagezweho no gufata ingamba nshya ku bibazo bihari.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byita ku mpunzi n’abimukira, rukaba rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 14 zo mu bihugu birimo; Repubulika ya Demokarasi ya Congo, (RDC), u Burundi n’ahandi.

Rwiyemeje umusanzu mu kubafasha muri gahunda z’iterambere, zikinjizwa muri gahunda z’Igihugu nk’uburezi, ubuzima, imirimo, kubafasha kubona serivisi z’imari, n’ibindi bibafasha mu mibereho.

MINEMA yemeza ko Rwanda ruzakomeza gufasha impunzi zose zishaka gutahuka, ndetse Minisitiri wa MINEMA Maj Gen (Rtd) Murasira ubwo yari mu nama  ya 76 ya UNHCR yabereye i Geneve mu Ukwakira 2025, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda mu bikorwa byo kuzirinda no kuzigezaho ubufasha zikeneye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Ngoga Aristarque yahagarariye u Rwanda mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bibazo by’impunzi, ibera i Genève mu Busuwisi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35