Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu nyuma y’isinywa ry’amasezerano na RDC

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Abakuru b’Ibihugu nyuma y’isinywa ry’amasezerano na RDC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bamwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC nk’abahamya. Ni amasezerano yari amaze igihe kinini aganirwaho, yashyizweho umukono mu muhango wabereye i Washington D.C muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mbere y’isinywa ry’amasezerano, Trump yakiriye muri Oval Office mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ibiganiro byamaze iminota mike bigaruka ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC.

Nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro, Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yahuye na mugenzi we wa Kenya, William Samoei Ruto unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe.

Perezida Ruto ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu byo mu Karere bitabiriye uyu muhango nk’abahamya b’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Paul Kagame uri i Washington D.C yanahuye na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Togo, witabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro i Washington nk’indorerezi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku butwererane hagati y’u Rwanda na Togo mu nzego zizanira inyungu ibihugu byombi.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley. Ibiganiro byabo byibanze ku butwererane hagati y’u Rwanda na Barbados ndetse n’ubufatanye bukomeje mu nzego zirimo iz’umutekano, ubuzima n’ubucuruzi.

Perezida Kagame yashimiye bagenzi be baturutse mu bihugu bya Afurika, bakitabira isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, ryabereye i Washington muri Amerika rihagarariwe na Perezida Donald Trump.

Yagize ati: “Ndashimira bagenzi banjye b’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bavuye muri Afurika ku bwitabire bwanyu. Ni igihamya ko iyi nzira y’amahoro ishyigikiwe mu buryo bwose bukenewe.”

Perezida William Ruto wa Kenya, unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe, yavuze ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agerweho.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley
Perezida Paul Kagame uri i Washington D.C yagiranye ibiganiro na Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25