Ntimwakubaka u Rwanda mutabanje kwiyubaka- Perezida Kagame

Ntimwakubaka u Rwanda mutabanje kwiyubaka- Perezida Kagame

Mu birori bisoza umwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahanuye urubyiruko rw’u Rwanda arwibutsa ko rudashobora kubaka Igihugu rudahereye ku kubanza kwiyubaka ubwarwo. 

Ibirori bisoza umwaka byabereye muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Mbere, byitabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, urubyiruko, abahanzi ndetse n’abadipolomate banyuranye. 

Perezida Kagame yitabiriye ibyo birori agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bo mu muryango we.  

Mu butumwa busoza umwaka kandi bwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2026, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe urubyiruko ari rwo rugize umugabane munini w’Abanyarwanda, rukwiye guharanira kwiyubaka mbere yo gutekereza kubaka Igihugu. 

Yabanje gushimangira kugira 75% by’abaturage bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko ari umugisha kuko ari imwe mu nkomoko z’imbaraga zikomeye Igihugu gikeneye. 

Yahamirije urubyiruko ko abayobozi icyo bashyize imbere ari ukubigisha indangagaciro no kubaremera amahirwe abafasha kurushaho kwiyubaka ari na rwo rufunguzo rwo kubaka Igihugu cyabo. 

Ati: “Ntimushobora kubaka u Rwanda mutabanje kwiyubaka ubwanyu. Icyo ni cyo mbasaba kandi ni byo mbifuriza.”

Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda Iminsi Mikuru myiza, n’umwaka mushya muhire wa 2026. 

Mu Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2015, urubyiruko rwabarirwaga mu myaka iri hagati ya 14-35, ariko nyuma y’aho kugeza uyu munsi rubarirwa mu muaka iri hagati ya 16-30 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo cy’Igihug cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).

Imibare y’Ubushakashatsi bwa 7 ku Mibereho y’Ingo (EICV7) bwagaragaje ko  abaturage b’u Rwanda bagizwe na 27% by’abari hagati y’imyaka 16-30 y’amavuko. 

Urwo ni urubyiruko rwageze ku isoko ry’umurimo rugizwe na 12% by’abafite imyaka iri hagati ya 16-20 y’amavuko, hakaba hakurikirani 8% by’abafite imyaka 21 kugeza kuri 25, na 7% by’abari hagati ya 26-30. 

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu mbaga y’abitabiriye ibirori bisoza umwaka
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44