Meya wa Huye yijeje kunoza ibikorwa remezo by’imihanda aho bitari
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Huye, Nshimiyimana Védaste, yavuze ko kunoza ibikorwa remezo by’imihanda biri mu byo ashyize imbere muri manda y’imyaka itanu (2026-2031), kugira ngo abaturage boroherezwe ingendo kandi umujyi ukomeze kwaguka. Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye, by’umwihariko mu Mirenge iri mu mbago z’Umujyi wa Huye, bagaragaza ko hakiri ikibazo cy’imihanda idakoze neza, ibabuza kugenderana n’abo mu yindi Mirenge, cyane cyane mu bihe by’imvura. Abaturage baganiriye na Imvaho Nshya bagaragaje icyizere bafitiye ubuyobozi bushya, bavuga ko biteze ko buzashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi bwabemereye, irimo no kubagezaho ibikorwa remezo bikenewe. Habyarimana Alexis, utuye mu Murenge wa Huye akaba atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko bishimiye abayobozi bashya kuko babigizemo uruhare mu kubatora, bityo bakaba bizeye ko…
27 Ugushyingo 2026 Saa 16:06








