Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23 

Umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23 

Bidasubirwaho, inyeshyamba za M23 zatangaje ko zamaze kubohora Umujyi wa Goma, zikangurira abaturage kudahangayika. 

Guhera ku mugoroba wo ku Cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza abo byavugwaga ko ari abarwanyi ba M23 bageze mu Mujyi wa Goma. 

Hamwe byagaragaraga ko abaturage bishimiye kubakira bakoma mu mashyi, cyane ko hari n’abdi yagaragazaga ingabo za Congo n’abambari bazo barimo kwambura abaturage ku manywa y’ihangu. 

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko amasaha 48 bwari bwahaye ingabo za Leta FRDC, abacanshuro b’Abanyaburayi, FDLR, Wazalendo n’Abarundi yarangiye bagahita bakora igikorwa cyo kubohora abaturage cyagenze neza. 

Itangazo rya M23 riragira riti: “Turasaba abaturage ba Goma bose gutuza. Kubohora umujyi byakozwe neza kandi ubu turawucunze wose.”

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje kandi ko ibikorwa byose bikorerwa mu Kiyaga cya Kivu bisubitswe kugeza igihe hazongera gutangarizwa ko bisubukuwe. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14