Nyaruguru: Yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi

Nyaruguru: Yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi

Umusore w’imyaka 26 y’amavuko yafatiwe mu Kagari ka Rutobwe, Umurenge wa Cyahinda w’Akarere ka Nyaruguru, amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo ibikoresho  birimo imbere bifasha gutanga umuriro. 

Yafashwe ku wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru ikaba ihamya ko akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza ibikorwa remezo.

Abatuye mu Kagali ka Rutobwe uyu musore yafatiwemo, bavuga ko yafashwe afite urusinga rw’amashanyarazi bigaragara ko hari aho yari arwibye, ndetse akaba yashakaga no gutwara ibikoresho biba biri mu gasanduku.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, yemeza aya makuru ndetse akibutsa abantu bishora mu bikorwa by’ubujura no kwangiza ibikorwa remezo batazihanganirwa.

Ati: “Nibyo ubu Polise ifite umusore w’imyaka 26 wo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, akaba akurikiranyweho  kwangiza ibikorwa remezo aho yafashwe amaze guca urugi rw’agasanduku k’amashanyarazi ashaka kwibamo bimwe mu byuma birimo imbere bifasha mu gutanga umuriro. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

SP Emmanuel Habiyaremye akomeza yibutsa ko umuntu wese utekereza kwangiza ibikorwa remezo yaba iby’amashanyarazi, iby’amazi n’ibindi ko Polisi idashobora kumwihanganira na busa.  

Ati: “Agomba gufatwa amategeko agakurikizwa.”

Akangurura abaturage kujya batanga amakuru igihe cyose bamenye umuntu ugaragara mu  bujura cyangwa mu kwangiza  ibikorwa remezo bifitiye akamaro Abanyarwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14