Musanze: Abo muri santere ya Byangabo barasaba kubakirwa gare

Musanze: Abo muri santere ya Byangabo barasaba kubakirwa gare

Abagana n’abaturiye santere ya Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko kutagira aho bategera imodoka hagaragara bibateza impanuka ndetse bigateza amakimbirane n’abafite ibinyabiziga n’abagendesha amaguru, bagasaba inzego bireba kububakira gare.

Aba baturage bavuga ko gare iri mu muhanda kubera nta handi hategerwa imodoka kuri uyu muhanda uva Musanze werekeza Rubavu, ibi rero ngo biteza amakimbirane ku mpande zose nk’uko Ndahimana Egide abivuga.

Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’ahantu hisanzuye ho gutegera imodoka ndetse na parikingi y’imodoka zitwara abagenzi, kuri ubu rero urabona ko imodoka ziba ziparitse neza neza mu muhanda, umugenzi ntabwo atambuka uko bikwiye,  ajya kumva akumva imodoka imuturutse inyuma hano nta kwezi gushira umugenzi atagonzwe, dukeneye ko abagenzi badakomeza kugongwa, akaba ari yo mpamvu twifuza gare hano”.

Mujawamaliya Alice we asanga ubwinshi bw’imodoka na bwo ari kimwe mu biteza impanuka cyane cyane ko iriya santere y’ubucuruzi, ifite isoko, ibigo by’amashuri kugeza kuri kaminuza, umubare w’imodoka nawo ngo ugenda wiyongera, bityo ngo urwo rujya n’uruza rukeneye ko haboneka ahategerwa imodoka hisanzuye.

Yagize ati: “Hano ubwinshi bw’imodoka n’abantu kandi noneho mu muhanda usanga biteye impungenge, kuko imodoka zigenda ziyongera umunsi ku wundi, kandi urabona ko na hano ari hato, hari ndetse n’ibigo bitwara abagenzi byahisemo kuparika imbere y’amaduka y’abandi kubera kubura gare, nabyo usanga bibangamye, turasaba Akarere ko kadushakira gare.”

Akomeza avuga ko iki kibazo bakibwiye ubuyobozi bw’Akarere ariko nta gisubizo kiraboneka, amaso yaheze mu kirere.

Yagize ati: “Iki kibazo kirazwi rwose nawe arabona ko imodoka n’abantu muri kaburimbo biteza akavuyo ari n’aho hakomoka impanuka, twarabivuze uko buri rwego rudusuye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo busanga ikibazo cya gare ya Byangabo kikiri kure ngo kuko nta nyigo bwari bwatekereza cyangwa se ngo buyitegure nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien abivuga

Yagize ati: “Gare ya Byangabo kuri ubu rwose ntabwo iratekerezwaho ngo ikorerwe inyigo, ariko ni ibintu dutekerezaho, cyane ko ubona koko ko hagenda haguka mu iterambere ndetse n’urujya n’uruza kuko hari serivisi nyinshi zihakorerwa haba mu burezi, ubushabitsi, ingendo n’ibindi, ubu rero tugiye kureba uburyo hakorwa inyigo.”

Abakoresha iyo gare yo mu muhanda ni abajya Rubavu-Musanze n’abava Rubavu bajya Musanze, abo bose mu bihe by’abagenzi benshi usanga umuhanda bawuzuye bigateza impanuka.

Imodoka ziba zisatiriye umuhanda kuko bibangamira ingendo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14