Zari yateye utwatsi ibyo gusubirana na Diamond Platnumz

Zari yateye utwatsi ibyo gusubirana na Diamond Platnumz

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Zari the Boss Lady, yateye utwatsi ibyo Diamond Platnumz bafitanye abana aherutse gutangaza ko abishatse basubirana.

Yabigarutseho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Kenya.

Zari Yabajijwe ku mubano we na Diamond Platnumz ukunze kutavugwaho rumwe n’abantu batandukanye, anabihuza n’ibyo Diamond aherutse kwigamba ko abishatse basubirana.

Yagize ati: “Njye na Diamond turacyafatanya kurera no gukuza abana bacu gusa, ibituma iyo twahuye abantu bibeshya ko hari icyo tugipanga kitari ukurera abana gusa, ni ukubana neza gusa kuko tutari abanzi, tugomba gutuma abana bakura babona twubahana nubwo tutabana.”

Yongeraho ati: “Diamond yabaye ahahise ariko nkeneye kumwubaha nka se w’abana banjye, ibyo iyo mbikoze ntibiba bivuze ko ntubashye urugo rwanjye kuko umugabo wanjye turi kumwe, atuma ntuza agatuma numva ndi mu mwanya unkwiye.”

Ubwo yabazwaga impamvu abafana bakunze kumushinja ko ahinduka iyo ari mu kiganiro kizwi nka Young Famous & African, ugasanga akenshi arakaye, Zari yavuze ko nta na rimwe azaba marayika ngo atuze hari umusuzuguye.

Ati: “Ikiganiro cyacu ntabwo cyanditse. Uko gikorwa ni kuriya nyine. Uwo mubona mu kiganiro ni we njye sinakwiyoberanya, sinaba marayika ngo ntuze mbona umuntu ansuzugura, iyo winjiriye umuryango wanjye uba unkeneye kandi ndaza, iyo unyitwayeho neza nanjye ndakubaha.”

Yabajijwe icyo kibazo nyuma y’uko aherutse kwibasira abavuze ko umugabo we Shakibu atazi icyongereza nyuma yo kumwumva ubwo bahataniraga kujya mu byamamare bizajya bikora igice cya gatatu cy’ikiganiro cya Netflix gikorwa n’ibyamamare nyafurika kiswe Young, Famous & African.

Zari Hassan na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri, Nillan na Tiffa, bakaba bavuga ko batifuza ko abana babo bakura babona batubahana bikaba byabatera ibikomere.

Zari avuga ko akeneye kubahana na Diamond kuko atari abanzi ariko yubaha n’urugo rwe
Zari avuga ko ikimuhuza na Diamond ari ukurera abana babo kandi batifuza gusuzugurana ngo bitangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Www.

Ibibintu Ni Firime Baba Barigucyina Gose Iyisinema Yabo Ntawayivangamo Kandi Iyifirime Ikinwa Nabantu Bane Aribo
Dayamondi
Zari
Shakibu
Na
Zuchu
Ngewe Niko Mbibona .

nibakure beretirida

Andika Igitekerezo hano nibyo peee

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14