Kozo Tashima yiyamamarije kuyobora FIFA
Kozo Tashima usanzwe ari Perezida w’Icyubahiro w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani, yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA. Ni cyemezo yatangaje kuri uyu Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ari na wo munsi ntarengwa wo gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora FIFA. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buyapani (JFA) Tashima yashimiye abamushyigikiye, ashimangira ko yifuza kubaka FIFA irushaho kugirirwa icyizere. Ati: “Ndashimira Perezida [Tsuneyasu] Miyamoto n’abagize Inama y’Ubutegetsi bose. Ndashimira kandi amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu byinshi yampaye ubufasha nari nkeneye kugira ngo ntange kandidatire yanjye. Niyemeje guhangana n’iki kibazo kugira ngo FIFA irusheho kuba umuryango ukora neza, ugirirwa icyizere kandi ugira uruhare mu kurushaho guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.” Kozo Tashima w’imyaka 68, yakiniye…
18 Ugushyingo 2026 Saa 11:20








