Imiryango itari iya Leta yasabwe kugira uruhare mu gukumira ivangura n’ihohoterwa
Imiryango itari iya Leta yasabwe kongera uruhare mu gukumira no kurwanya ivangura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, binyuze mu guhindura imyumvire, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gufasha abahohotewe n’abahejwe kubona ubutabera. Ibi byagarutsweho ku wa 18 Ugushyingo 2026, mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Rwanda Bridge to Justice, yahuje abahagarariye imiryango itandukanye itari iya Leta, agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kumenya, gukumira no kurwanya ivangura n’ihohoterwa. Abitabiriye ayo mahugurwa bagaragaje ko hakenewe ubufatanye n’impinduka mu myumvire kugira ngo abantu n’imiryango barusheho kubaha uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku gitsina, ubumuga cyangwa ibindi bishobora gutuma umuntu ahezwa. Dr. Antoine Nzayisenga, uyobora Itorero Anglican Mission Episcopal Church (AMEC) mu Rwanda, yavuze ko amadini n’amatorero akwiye kugira uruhare mu guhindura imyumvire ituma bamwe mu…
19 Ugushyingo 2026 Saa 07:50








