Umunyarwenya Doctall Kingsley agiye gutaramira i Kigali
Umunyarwenya w’Umunya-Nigeria, Doctall Kingsley, uzwiho kugaragaza urukundo akunda u Rwanda ndetse akaba yaranihaye izina rya Ntakirutimana, yamaze kugera i Kigali aho agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka ‘Thank God It’s Funny’. Doctall Kingsley yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo ku wa 16 Ugushyingo 2026, yakirwa n’itsinda ry’abategura iki gitaramo giteganyijwe ku wa 27 Ugushyingo 2026. ‘Thank God It’s Funny’ ni igitaramo gisanzwe gitegurwa n’umunyarwenya Babu Joe. Yagiteguye agamije gushyiraho urubuga rw’urwenya mu rurimi rw’Icyongereza, kugira ngo n’abanyamahanga baba basura u Rwanda cyangwa abatarumva Ikinyarwanda babone aho bitabira ibitaramo by’urwenya bakidagadura. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Babu Joe yavuze ko bahisemo gutumira Doctall Kingsley bitewe n’ishyaka n’ishyaka ryinshi agaragaza mu gushaka kuza mu…
17 Ugushyingo 2026 Saa 11:59








