Kayonza: Umunyamakuru Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama yizeza ivugururabuhinzi
Aimée Bauté Mushashi, umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), yatorewe kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yizeza abamutoye ko azashyira imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, cyane cyane ubushingiye ku kuhira, kugira ngo abaturage bo muri aka Karere gakunze kugira imvura nke babashe kubona umusaruro uhagije. Yavuze kandi ko azibanda ku kumva ibibazo by’abaturage no kubakorera ubuvugizi kugira ngo bibonerwe ibisubizo. Mushashi avuga ko icyemezo cyo kwiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yagifashe agamije gutanga umusanzu mu iterambere ry’Akarere avukamo. Ashingiye ku miterere y’aka Karere, yavuze ko azibanda ku nshingano z’ubujyanama n’ubuvugizi mu guteza imbere ubuhinzi bugezweho, budashingira gusa ku mvura, ahubwo bukoresha ikoranabuhanga n’uburyo bwo kuhira. Ati: “Aka Karere tuzi ko kagira imvura nke, bikagira…
17 Ugushyingo 2026 Saa 13:54








