Guceceka biha icyuho abahohotera abana – RIB ihugura abanyeshuri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurasaba abantu bose bafite amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana kuyatanga ku gihe, kuko kuyahisha cyangwa gutinda kuyamenyesha inzego zibishinzwe bishobora gutuma ihohoterwa rikomeza, abana benshi bagakomeza guhura n’ihohoterwa bakorerwa n’abatabiryozwa. Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2026, ubwo abakozi ba RIB basuraga abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bya Ruyumba TSS na GS Elizabeth Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu bukangurambaga bwiswe “Wiceceka: Rwanya icyaha cyo gusambanya abana”. Mtabazi Yves Augustin, umukozi wa RIB mu Ishami rishinzwe gukumira ibyaha, yasabye abanyeshuri kudahishira ihohoterwa rikorerwa bagenzi babo, ahubwo bakihutira kubimenyesha abantu bakuru bizeye, abarimu cyangwa ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri. Yagize ati: “Iyo umenye ko mugenzi wawe yahohotewe, ntukwiye kubiceceka. Ugomba kubimenyesha umuntu mukuru wizeye, umwarimu cyangwa ubuyobozi bw’ikigo kugira…
18 Ugushyingo 2026 Saa 13:17








