Afurika yarenze u Burayi mu kugira Abagatolika benshi
Umugabane wa Afurika umaze kurusha u Burayi umubare w’Abakirisitu Gatolika, uba uwa kabiri ku Isi ufite abayoboke benshi b’iri dini, nyuma y’Umugabane wa Amerika. Ibi bigaragazwa n’imibare mishya y’Ikigo Fides gishinzwe amakuru y’ibikorwa by’ubumisiyoneri cya Kiliziya Gatolika, ishyirwa hanze na Vatikani. Raporo y’ibarurishamibare ya Fides yashyizwe ahagaragara ku wa 16 Ukwakira 2026, igaragaza ko Afurika yari ifite Abagatolika miliyoni 288,31, mu gihe u Burayi bwari bufite miliyoni 287,24. Ni ubwa mbere Afurika irusha u Burayi umubare w’abayoboke ba Kiliziya Gatolika. Iyi mibare ishingiye ku mibare y’abayoboke yari ihari kugeza ku wa 30 Kamena 2024, igaragaza ko Afurika yungutse Abagatolika miliyoni 7,58 mu gihe cy’umwaka umwe, ari na wo mwanya wa mbere mu migabane yose ku bwiyongere bw’abayoboke b’iri dini. Umugabane…
16 Ugushyingo 2026 Saa 08:38








