HRW yashinje Isiraheli ibyaha bya Jenoside

HRW yashinje Isiraheli ibyaha bya Jenoside

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, washinje Isiraheli ‘ibyaha bya Jenoside’  muri Gaza no guhohotera abaturage b’abasivili muri Palestina yangiza imiyoboro ibagezaho amazi.

HRW ivuga ko  kwangiza imiyoboro y’amazi biri mu  byateye imfu ibihumbi kandi bifite aho bihuriye n’ibyaha bya Jenoside no kurimbura abantu.

Isiraheli icyumva ibyo ishinjwa yahise ibitera utwatsi ibyita ibinyoma.

Mu butumwa bwanjujijwe kuri X n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Oren Marmorstein yavuze ko uyu muryango ubeshya kandi uri gukwirakwiza ibinyoma bihabanye nukuri.

Raporo y’amapaji 179 ivuga ko guhera mu  Ukwakira 2023, inzego za Israel zabujije abaturage ba Palestina kubona amazi kugira ngo babashe kubaho.

Ivuga ko Israel yasenye inatesha agaciro   ibikorwa remezo, harimo n’imirasire y’izuba ikoreshwa mu gutunganya amazi, ibigega by’amazi, ububiko bw’ibikoresho byabugenewe, ndetse inabuza ko bagerwaho n’ibindi bikomoka kuri peteroli, inateza ibihombo bijyanye no gutanga amashanyarazi.

Umuyobozi wa  HRW, Tirana Hassan, avuga ko kubuza abantu kubona ibikoresho by’ibanze byateje imfu ibihumbi kandi bifite aho bihuriye n’icyaha cya Jenoside no kurimbura abantu.

Israel yashoje intambara muri Gaza nyuma yuko umutwe wa Hamas  uyiteye ku wa 07 Ukwakira 2023, ugashimuta bamwe abandi bakahasiga ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima muri  Palestine ivuga ko abantu 45,129 bamaze gupfa muri Gaza kuva intambara yatangira, ariko ntiyatangaje umubare w’abapfuye bitewe no kubura amazi cyangwa ibindi biterwa n’ibibazo byo kubura iby’ibanze.

Raporo ya HRW ivuga ko kugira ngo habeho icyaha cya Jenoside, byanagiye byumvikanira mu magambo yagiye avugwa n’ubuyobozi bwa Isiraheli mu bihe bitandukanye kandi byagaragaje neza uwo mugambi wa Jenoside.

Oren ahakana ko nta miyoboro y’amazi bangije kandi n’ibikorwa by’amazi bikomeje kugera ku baturage muri Gaza binyuze mu mayira ya Isiraheli.

Raporo ya HRW ije nyuma y’izindi zagaragaje ko Isiraheli iri gukora Jenoside ndetse yatangiwe ibirego bya Jenoside mu rubanza ruri muri Afurika y’Epfo ruri gukurikiranwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICJ).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14