Perezida Zelensky ababajwe n’ubushuti bwa Trump na Putin
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagaragaje ko atishimiye amagambo ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, uherutse kwemeza ko afitanye ubushuti na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Zelensky yavuze ko bidakwiye ko Trump yita inshuti umuntu akomeje gutegeka igihugu kiri kwica abaturage ba Ukraine. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Bwongereza (BBC) mu biro bye mu Mujyi wa Kyiv, ku wa 26 Ugushyingo 2026, Zelensky yavuze ko Amerika itinda kugeza muri Ukraine misile zikomeye zo kuyifasha kwirinda ibitero byo mu kirere, ibintu avuga ko bikomeje gutuma abaturage bahasiga ubuzima. Yashinje kandi Amerika kudashyira igitutu gihagije ku Burusiya mu biganiro bigamije kurangiza intambara, anagaragaza ko bitangaje kuba Trump yarashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto imugaragaza ahoberana na Putin. Agaruka…
27 Ugushyingo 2026 Saa 14:29








