Rusizi:  3 barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba, umwe arapfa

Rusizi:  3 barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba, umwe arapfa

Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari kumwe n’umunyeshuri witwa Uwamahoro Jeanne wiga mu wa 6 bakubiswe n’inkuba ihitana Bigirimana Placide, umunyeshuri ajyanwa kwa muganga.

Uwamahoro wiga muri GS Saint Paul Muko yari uri iwabo, avugira kuri telefoni anaretse amazi, kimwe nabo bandi ni abo mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi.

Bucumi Jean Pierre avuga ko  hari mu mvura nke irimo inkuba nyinshi, Bigirimana Placide ari mu gishanga kiri muri uwo Mudugudu yahira ubwatsi bw’inka ye yahawe muri Girinka, amaze kubwikorera agiye kugenda, hari mugenzi we bari kumwe wari uri inyuma ye, inkuba iba irakubise  Bigirimana Placide ahita agwa, ashiramo umwuka, mugenzi we agwa igihumura.

Ati: “Aho uwaguye igihumura azanzamukiye yarebye mugenzi we asanga yapfuye ni ko gutabaza,turatabara,igihe tukiriyo twumva ngo mu rugo nanone rwo mu Mudugudu wacu umunyeshuri  wiga mu wa 6 muri GS Saint Paul Muko, warekaga amazi anavugira kuri telefoni, iramukubise agwa muri koma, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama,ni ho akiri,yitabwaho n’abaganga.’’

Undi muturage wo muri uwo Mudugudu na we ati’’  Byasabye ko bashaka umusaza uzi iby’inkuba, ashaka umuti  agangahura abari bagiye kuzana umurambo bose, kimwe n’uwo inkuba yahushije, mbere yo gukora ku murambo bakabanza gusomaho  babagangahura, babona kuwukura muri icyo gishanga.’’

Yongeyeho ati: “Byatubereye amayobera kubona inkuba ikubitira rimwe abantu 3 mu Mudugudu umwe, umwe atanari kumwe n’abandi, ariko ubuyobozi bwaduhumurije.

Nyakwigendera asiza umugore n’abana 3, ubuyobozi bw’uwo mudugudu bukavuga ko uretse iyi nka ya Girinka nta kindi bagira bacungiraho, ari yo mpamvu  nk’abaturanyi,bakomeza kuba hafi  abasigaye  mu rwego rwo  kubafasha guhangana n’imibereho.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije abahuye n’ibi byago n’imiryango yabo,  asaba abaturage kwibuka gukurikiza amabwiriza  bahabwa mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Ati: “Nk’abo ntibari banugamye kandi mu mvura abantu bagomba kugama ahemewe n’amabwiriza ya MINEMA. Kuvugira kuri telefoni mu mvura na byo bikirindwa, n’ibindi byose abaturage babuzwa, byabateza inkuba bakabyirinda, kugira ngo barinde ubuzima bwabo.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Pole sana.kabisa.twirinde kuvugira kuri fone gufungura bluetooth.cyangwa WIF SA STARTFHONE AHUBWO MUGIHE IMVURA IRIMWINKUBA IGUYE TUJYE DUSHYIRAMP INDEGE

Pole sana

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14