Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bari mu butumwa bambitswe imidali y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 181 bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, bambitswe imidali yo kubashimira ubwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu kazi ko kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Abambitswe imidali kuri uyu munsi ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU2-9 n’undi mupolisi umwe ukora akazi k’ubujyanama (IPO) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Umuhango wo kubashyikiriza iyi midali wabereye mu Mujyi wa Kaga Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi, mu majyaruguru y’igihugu, uyoborwa n’ukuriye Ishami ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu.

CP Bizimungu yavuze ko imidali bahawe ari ikimenyetso cy’ubwitange n’umuhate bagaragaje mu kazi ko kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Iki gikorwa cyo gutanga imidali ku bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa, ntabwo ari ukurangiza umuhango gusa ahubwo ni ikimenyetso cyo kuzirikana umuhate, umurava n’ubwitange byabaranze mu kazi. Mwabaye indashyikirwa, murangwa n’ubwitange, ikinyabupfura no kutirebaho ari nabyo byabafashije mu kubahiriza inshingano zanyu.

Yakomeje avuga ko hatitawe ku mbogamizi z’umutekano bahuye nazo mu kazi bitababujije kwitwara neza kuva bagera mu butumwa  bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Santrafurika.

Yashimiye buri umwe ku ruhare yagize mu kuzuza inshingano mu bikorwa bitandukanye bijyanye no gucungira umutekano aho bari bashinzwe batibagiwe n’ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo no gukiza ubuzima batanga amaraso ku bushake byazamuye icyizere n’imibanire myiza n’abaturage bashinzwe.

Chief Superintendent of Police (CSP) Niyitegeka Boniface, Umuyobozi w’Itsinda RWAFPU2-9 yavuze ko bazihatira gukomeza kurushaho kwita ku mutekano hibandwa ku kurinda abaturage n’ibikorwaremezo biri mu gace bashinzwe.

Yagize ati: “Itsinda RWAFPU2-9 ryashyize kandi rizakomeza gushyira imbaraga mu kwita ku mutekano w’agace ka Kaga Bandoro no mu nkengero zako, hibandwa cyane mu gukora amarondo ijoro n’amanywa yo gucungira abaturage umutekano, kurinda ikibuga cy’indege, guherekeza abanyacyubahiro no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho by’Umuryango w’Abibumbye.”

CSP Niyitegeka yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kaga Bandoro, ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika n’abaturage muri rusange, kuba bitabiriye uyu muhango n’ubufatanye basanzwe babagaragariza bituma babasha kuzuza neza inshingano zabo.

Uretse iri tsinda RWAFPU2, abapolisi barigize bambitswe imidali y’ishimwe uyu munsi, hari andi matsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu bice bitandukanye by’igihugu, ariyo; RWAFPU-1 na PSU akorera mu Murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU-3 rikorera mu Mujyi wa Bangassou uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyepfo y’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14