Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye
Abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imiryango y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abaturage batuye mu nkengero z’ibirombe bose bangana na 160 000 bashyiriweho uburyo bwo kubona serivisi z’itumanaho, ikoranabuhanga n’imari zikoresha telefone zigendanwa ku giciro kiboroheye. Hasinywe amasezerano hagati y’Ihuriro ry’Abakozi bo mu rwego rw’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda (REWU) na sosiyete y’itumanaho Airtel, agamije kwagura ikoreshwa rya telefone n’uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga. Sujay Chakrabarti uyobora Airtel yavuze ko amasezerano azafasha ihuriro gukoresha serivisi za Airtel Money mu bikorwa byaryo bya buri munsi, cyane cyane mu gihe kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ari uburyo bworoshye kandi buhendutse ugereranyije n’ubundi buryo bwo kwishyurana. Iyi gahunda yo kwegereza Abanyarwanda ikoranabuhanga ijyanye n’ingamba z’u Rwanda zo kwagura ikoreshwa rya telefone zigezweho no gushishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga…
16 Ukwakira 2026 Saa 16:54








