Isiraheli yishe abarenga 30 bari bategereje imfashanyo muri Gaza

Isiraheli yishe abarenga 30 bari bategereje imfashanyo muri Gaza

Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko nibura abantu 32 bari bagiye gufata imfashanyo bishwe abandi benshi bakomeretswa n’ibitero bya Isiraheli byagabwe ahatangirwa imfashanyo hafi ya Khan Younis na Rafah mu Majyepfo ya Gaza.

Umuryango ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi muri Gaza (GHF) wavuze ko ibyo bitero byagabwe ku masite atatu atangirwaho imfashanyo kandi hari ibikorwa bya gisirikare bya Isiraheli byabanje gukorwa mbere y’uko abantu baza gufata imfashanyo.

Abaturage babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko IDF yarashe nkana mu bafataga imfashanyo, kandi byari ibitero by’ubugome bigambiriye kwica.

Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yatangaje ko imirambo myinshi yajyanywe ku Bitaro bya Nasser kugira ngo isuzumwe.

Si ubwa mbere Isiraheli irashe ahatangirwa imfashanyo ndetse mu bihe byashize yabwiye BBC ko hari ibitero bagabye  bigamije kuburira kugira ngo babuze abarwanyi bakekwagaho gushaka kubasagarira kandi ngo byakozwe mbere y’uko ibigo bitanga imfashanyo bifungura.

Ku  wa  15 Nyakanga, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ryatangaje ko hamaze kubarurwa  abantu 674 biciwe hafi y’ibigo bine bya GHF biri mu majyepfo no hagati muri Gaza mu gihe kingana n’ukwezi n’igice.

Loni yanatangaje ko umubare w’abana bafite imirire mibi ukomeje gutumbagira aho wikubye kabiri kuva Isiraheli yatangira kugerageza gukumira ibiribwa byinjizwa  muri Gaza kuva muri Werurwe. 

Gusa ku wa 18 Nyakanga, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yongeye kuvuga ko amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Palestine ashobora kugerwaho vuba.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda rugiye gushyiraho integanyanyigisho izorohereza abafite ubumuga kwiga 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:36
  2. Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports yinjira mu makipe ane ya mbere 27 Ugushyingo 2026 Saa 23:21
  3. Igitaramo cyo guha icyubahiro Mariya Yohana cyongeye gusubikwa 27 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Filimi 14 zihagarariye sinema nyarwanda muri Mashariki African Film Festival  27 Ugushyingo 2026 Saa 16:33
  5. Umunyamakuru Antoinette Niyongira yasezeye kuri Kiss FM amazeho imyaka 11 27 Ugushyingo 2026 Saa 16:17