Kaburimbo ihuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba igeze kuri 70%

Kaburimbo ihuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba igeze kuri 70%

Umuhanda uhuza Umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo, ugeze ku kigero cya 70% ushyirwamo kaburimbo.

Uwo muhanda urimo ibice bibiri, icya mbere cyahereye mu mujyi wa Karongi kigera mu nkambi ya Kiziba, ufite kilometero 14.5 watangiye kubakwa mu mpera z’umwaka ushize.  Uburebure bwagaragajwe n’inyigo y’umuhanda kuva Karongi- Kiziba- Gisovu- Uwisumo ni kilometero 49,7.

Uyu muhanda uje ari igisubizo ku baturage batuye mu Murenge wa Rwankuba ndetse n’abatuye Kiziba kuko uzabafasha kongera ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Abandi bagorwaga n’umuhanda uturuka mu mujyi wa Karongi werekeza Kiziba ntiwari umeze neza, harimo n’imiryango itari iya Leta ikorera mu nkambi ya Kiziba mu bikorwa byo kwita ku mpunzi zisaga 15 000,hagendewe kuri raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yagezaga muri Kamena 2023.

Ubusanzwe muri uyu muhanda, kaburimbo yagarukiraga hafi y’ishuri rya IPRC Karongi, ariko ubu urahera mu mujyi wa Karongi.

Biteganyijwe ko uyu muhanda uzuzura mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Umuhanda wa kaburimbo uhuza umujyi wa Karongi n’inkambi ya Kiziba ugeze ku kigero cya 70%
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14
  2. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  3. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  4. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  5. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54