Mali yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027
Ikipe y'Igihugu ya Mali yabonye itike y'Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027, nyuma yo gutsinda Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo mu Itsinda K warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro yari yuzuye abafana mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026. Amavubi yagiye gukina uyu mukino ashaka kwihimura kuri Mali yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye i Bamako. Ni umukino watangiye wihuta ku mpande zombi, buri kipe igerageza guhererekanya neza ariko gutera mu izamu bikagorana. Mu minota 15, Mali yatangiye kubonana neza hagati mu kibuga ndetse irema uburyo butandukanye bugana ku izamu. Iyi kipe yakomeje gukina neza bidatinze ku munota…
17 Ugushyingo 2026 Saa 23:56








