Iran yarashe ibirindiro bya Amerika muri Bahrain
Intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zifatanyije na Israel, ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’uko Iran itangaje ko yagabye ibitero ku bikoresho by’ingabo za Amerika birimo ibyifashishwa mu kwirinda ibitero byo mu kirere biri muri Bahrain. Amakuru yatangajwe na Al Jazeera avuga ko Ingabo zidasanzwe za Iran zirinda ubutegetsi (IRGC) zemeje ko zagabye igitero ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu gutahura no gukumira ibisasu biraswa mu kirere, biri mu birindiro by'ingabo za Amerika bya Al-Rafa na Awali muri Bahrain. Iran yavuze ko ibyo bitero byari bigamije kwibasira ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri icyo gihugu. Bahrain, ifite icyicaro gikuru cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi mu Karere ka Gatanu (US Navy Fifth Fleet), yamaganye…
22 Ugushyingo 2026 Saa 12:40








