USA:  Ku Munsi w’Ubwigenge barashweho bakwira imishwaro

USA:  Ku Munsi w’Ubwigenge barashweho bakwira imishwaro

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye ahaberaga imyiyereko yo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), abari mu birori bakwira imishwaro, ndetse binakekwa ko hari umuntu umwe ushobora kuba yahasize ubuzima. 

Ni mu birori byabereye hafi y’Ikiyaga cy’ahitwa Highland Park, ahasanzwe hakorerwa ibirori bitandukanhe, nk’uko byatangajwe na Sheriff wa Chicago. 

Inzego zishinzwe umutekano zahise zisaba abaturage kwirinda ako gace kumvikanyemo urusaku rw’amasasu, kugira ngo abashinzwe ubutabazi babanze bakore imirimo yabo.

Ibitangazamakuru bikorera i Chicago byari bifite abanyamakuru bakurikiranaga uko ibirori byifashe, byatangaje ko hari umwe mu bashinzwe umutekano utavuzwe amazina wemeje ko hari umuntu bahise bamenya ko yishwe n’ayo masasu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), byatangaje ko ibirori byari bimaze iminota 10 bitangiye, byahise bihagarara kuko abari babyitabiriye bahunze bakimara mumva amasasu, kugira ngo bakize amagara yabo. 

Umunyamakuru wa Televiziyo ya CBS 2 Elyssa Kaufman wari aho ibyo birori byabereye, yavuze ko “buri wese yahungaga, bamwe bakihisha abandi bakiruka bavuza induru.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri 6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43
  2. USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo  6 Ugushyingo 2026 Saa 13:13
  3. Hateguwe umwiherero uzahuriza hamwe ibyamamarekazi bine 6 Ugushyingo 2026 Saa 12:23
  4. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  5. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35