Afghanistan: Abantu 920 bahitanywe n’umutingito ukomeye

Afghanistan: Abantu 920 bahitanywe n’umutingito ukomeye
In this photo released by a state-run news agency Bakhtar, Afghans look at destruction caused by an earthquake in the province of Paktika, eastern Afghanistan, Wednesday, June 22, 2022. (Bakhtar News Agency via AP)

Nibura abantu 920 baguye mu mutingito hafi y’Umujyi wa Khost mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Afghanistan, hafi y’umupaka na Pakistan, uwo mubara ukaba ushobora kwiyongera.

Minisitiri wungirije ushinzwe ibiza kamere Sharafuddin Muslim yagize ati: “Kugeza ubu, dukurikije amakuru dufite, nibura abantu 920 bapfuye abandi 600 barakomereka”.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Salahuddin Ayubi, yatangaje ko kajugujugu zoherejwe mu rwego rwo gutabara kugira ngo zigere ku bakomeretse no gutanga ibikoresho by’ubuvuzi ndetse n’ibiribwa.

Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) imaze amasaha make igerageza kuvugana na bamwe mu benegihugu, ariko umuyoboro wa telefone ntukora, nkuko umunyamakuru w’iyo radiyo i Islamabad, Sonia Ghezali abitangaza.

Umutingito ufite ubukana bwa 5.9 ku gipimo cya Richter, wumvishwe aho hantu, ariko nanone mu bilometero byinshi uvuye aho umutangito watangiriye, kugeza ubu i Islamabad aho abantu bamwe bumvaga umutingito woroheje. Turi nko mu bilometero 400 uvuye ku mutingito ukaze uri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Afghanistan.

Abayobozi barasaba ubufasha

Aka karere kagizweho ingaruka kagizwe n’imisozi miremire cyane, ihanamye, kandi mu midugudu inzu zikunze kuba zubatswe mu buryo bworoshye cyane, kandi umutingito ukunze kuba ukaze muri Afghanistan, cyane cyane ku musozi wa Hindu Kush.

Ikigo cy’Ibihugu by’i Burayi cyitwa Mediterranean Seismological Centre (CSME) cyita ku bijyanye n’imitingito cyatangaje ko umutingito wumviswe n’abantu bagera kuri miliyoni 119 muri Pakistan, Afghanistan n’u Buhinde.

Muri Mutarama, uburengerazuba bw’Afghanistan bwibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa 5.3: abantu makumyabiri na batandatu barapfuye. Abayobozi ba Afghanistan barasaba ubufasha bwo gutabara abaturage bakiri mu matongo y’inzu zabo.

Afghanistan ihura n’ikibazo gikomeye cy’ubutabazi mu gihe iki gihugu cyari gitunzwe ahanini n’inkunga  cyahabwaga n’amahanga, cyabonye ko imfashanyo zahagaritswe nyuma y’uko Abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama umwaka washize.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48