UK: Boris Johnson yeguye, azavaho habonetse umusimbura

UK: Boris Johnson yeguye, azavaho habonetse umusimbura

Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye ku mirimo ye, agaragaza ko u Bwongereza bukwiye kubona undi muyobozi mushya.

Uyu munsi hatangajwe gahunda yo kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, asaba abagize Guverinoma gukomeza inshingano kugeza igihe hazabonekera Umuyobozi mushya.

Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu n’Isi yose, Boris Johnson yavuze ko yatowe n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 1987 akaba ari na we wagiraga umubare munini w’amajwi guhera mu 1979.

Atewe ishema n’ibyo yakoze mu myaka yose amaze ku buyobozi, anavuga ko muri ibyo harimo kuba Igihugu cyaravuye muri COVID-19 cyemye kuko ari na cyo cyagejeje inkingo ku baturage benshi mu gihe gito ku kugabane w’i Burayi.

Yanakomoje ko u Bwongereza bwanavuye muri EU (Brexit) mu gihe cy’ubuyobozi bwe, ndetse ko bwanashyigikiye kandi buzakomeza gushyigikita Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Boris Johnson yashimye amamiliyoni y’abantu bamuhundahajeho amajwi by’umwihariko mu mwaka wa 2019.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42