Nigeria: Abatazwi barashe ku bashinzwe umutekano wa Perezida Buhari

Nigeria: Abatazwi barashe ku bashinzwe umutekano wa Perezida Buhari

Itsinda ry’itwaje intwaro bikekwa ko ari amabandi, ryagabye igitero cy’amasasu ku modoka yari itwaye abashinzwe umutekano wa Perezida Muhammadu Buhari ubwo barimo bategura uruzinduko rwe aho yavukiye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’Igihugu. 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Nigeria byatangaje ko abitwaje intwaro barashe ku bashinzwe umutekano bari bagiye gutegura inzira za Perezida Buhari uzagirira uruzinduko i Daura aho akomoka, bageze hafi yaho.

Abarashweho ni inzego z’umutekano zigizwe n’Abashinzwe kurinda Perezida, abashinzwe porotokole ye n’abashinzwe itangazamakuru, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ku mugoroba wo ku wa Kabiri. 

Itangazo ryavuye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu riragira riti: “Abagabye igitero barashe ku murongo w’imodoka zari zigeze mu gico baziteze, ariko bahita basubizwa inyuma n’abasirikare, abapolisi n’abarinda umutekano wa Perezida.”

“Babiri bari muri izo modoka zaguye mu gico ni bo bari kuvurwa ibikomere byoroheje bagize. Abandi basirikare n’abakozi ndetse n’imodoka zabatwaye bavuye i Daura amahoro.”

Muri iri tanganzo ntihagaragajwemo neza abakekwaho kuba bagabye iki gitero cyagabwe ku modoka za Perezidansi Buhari adahari. . 

Bamwe mu batanze ibitekerezo ku byabaye, bavuze ko ikibazo nka kiriya kiba gishimangira uburyo umutekano wa Nigeria utifashe neza, hakaba havutse impungenge ku mutekano wa Perezida ubwe igihe azaba akoze urwo ruzinduko.

Perezida Buhari ategerejwe mu gace akomokamo ka Daura muri Leta ya Katsina mu mpera z’iki cyumweru, aho azaba yitabiriye ibirori by’Idini ya Isilamu byitwa Sallah.

Biteganyijwe ko Buhari azasoza manda ye ya kabiri ku mwanya wa Perezida mu mwaka utaha, igihe amaze kikaba cyararanzwe no kurwanya imitwe y’iterabwoba imaze imyaka isaga 13 mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’Igihugu, kimwe n’ikibazo cy’amabandi yitwaje intwaro yiganje mu Majyaruguru y’Iburengerazuba aho avuka. 

Amabandi yo muri ako gace azwiho kugaba ibitero mu biturage, gusahura no gushimuta  abantu agasaba ikiguzi ngo barekurwe, nubwo hari ibikorwa bya gisirikare byashyiriweho kubarwanya. 

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14