Senegal: Bakoze urugendo rusoza iminsi 100 yo Kwibuka 28 (Amafoto)

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Senegal, kuri iki Cyumweru tariki 03 Nyakanga 2022, bitabiriye urugendo rwiswe “Intambwe miliyoni hibukwa Abatutsi basaga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi” ni mu rwego rwo gusoza gahunda bakoze mu gihe cy’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, rivuga ko urwo rugendo rwateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.   

Abarwitabiriye barutangiriye kuri Place du Souvenir Africain mu Mujyi wa Dakar ahari ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakatira kuri Mosquée de la Divinité bagaruka kuri Place du Souvenir Africain aho buri wese yakoze intambwe zigera ku bihumbi 20.

Dr Jovith Ndahinyuka, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS), yashimiye abitabiriye urugendo rusoza gahunda y’ingendo zakozwe mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagarutse ku bufatanye buranga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu bikorwa binyuranye by’umwihariko muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yibukije zimwe muri izo gahunda zakozwe mu minsi 100 zijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi harimo iyo ku itariki ya 07 Mata 2022 yabereye i Dakar, iyabereye muri Kaminuza ya Gaston Berger iri mu Mujyi wa Saint Louis ku itariki ya 28 Mata 2022 ahatanzwe ibiganiro na zimwe mu nshuti z’u Rwanda zirimo Boubacar Boris DIOP wo muri Senegal wanditse n’igitabo kuri jenoside yakorewe i Murambi muri Perefegitura ya Gikongoro n’iyabereye mu ishuri rikuru “Institut Supérieur de Management/ISM riri muri Dakar ku itariki ya 17 Gicurasi 2022.

Icyo gihe, abanyeshuri bo muri iyo Kaminuza bahawe ikiganiro na Generali El Hadji Babacar FAYE wari mu Rwanda igihe hakorwaga Jenoside ari mu ngabo za Senegal zari mu za Loni zari zishinzwe kubungabunga Amahoro (MINUAR).

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, na we yashimiye abitabiriye urwo rugendo by’umwihariko ashimira Umuryango w’Abanyarwanda ACRS ku gitekerezo cyiza wagize cyo kwibuka umunsi ku munsi Abatutsi bishwe muri Jenoside hakorwa urugendo mu gihe cy’iminsi 100.

Amb. Karabaranga yashishikarije urubyiruko kujya rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza icyerekezo cy’iterambere rukesha ubuyobozi bwiza.

Yagize ati: “Urubyiruko ni mwe mukwiye gukomeza gusigasira intambwe idasubira inyuma yatangijwe n’intwari zitangiye igihugu, ingabo zari iza FPR Inkotanyi.”

Yagaragaje ko gukora urugendo nk’uru mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka ari umwanya mwiza wo gutanga ubutumwa burushaho gufasha abakiri bato gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko by’umwihariko kurwanya abayihakana n’abayipfobya.

Yaboneyeho no kwibutsa abitabiriye urwo rugendo ko bazongera kwifatanya mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi zikabohora u Rwanda n’Abanyarwanda politiki mbi y’ivangura n’amacakubiri.

Ambasade y’u Rwanda yateguye gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 yo kwibohora tariki ya 06 Nyakanga 2022 ku Biro bya Ambasade y’u Rwanda i Dakar.

Amafoto: Ambassade y’u Rwanda muri Senegal

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 4, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE