Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari
Mu byumweru biriri bishize moto eshatu ni zo zimaze kumenyekana ko zibwe ba nyirazo abajura baza biyise abapolisi bakababwira ko bazifatiye amakosa bakababwira ko bagomba kuzisanga kuri Sitasiyo ya Polisi. Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, yasabye abamotari kwitwararika kuri ubwo bujura bwadutse bakajya birinda kurekurira buri muntu wese moto yabo igihe atagaragara mu mwambaro w’akazi cyangwa nta bindi bimuranga afite. Ubu bujura budasanzwe bwatumye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’abamotari bagirana inama y’kitaraganya hagamijwe kubukumira. Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare igaragaza ko abiba moto bahagarika abamotari babona bafite amakosa arimo kutambara ingofero zabugenewe bakababwira ko ibinyabiziga byabo bigiye kubihanirwa ndetse bagomba kubisanga kuri polisi. SSP Emmanuel Nkurunziza uyobora Polisi mu Karere ka Nyagatare, yagize ati: “Hari…
16 Ukwakira 2026 Saa 17:22








