Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe
Umuhanzi w'Umunyabugwi muri Afurika Lucky Dube, yibutswe mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira, cyaranzwe n'injyana ya Reggae cyitabirwa n'abakunzi bayo, hibandwa ku zifite ubutumwa bukangurira abantu kwimakaza amahoro n'ubumwe. Icyo gitaramo cyateguwe kandi gikorwa na Kompanyi isanzwe itegura ibitaramo izwi nka Holly Jah Doves Ltd, igamije kongera kwibutsa abakunzi b'umuziki kwimakaza ubumwe no kurwanya ivangura. Abakunzi b'iyo njyana by'umwihariko bihebeye ibihangano bya Lucky Dube bahuriye muri icyo gitaramo bamwizihiza cyane ko hari hashize imyaka 19 yitabye Imana. Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya bavuga igitaramo nk'icyo atari igihe cyo kwibuka Lucky Dube gusa ahubwo ari n'igihe cyo kureba aho bageze umurage we wo kurwanya ivangura. Uwitwa Tuyishime Jean Chrisostome avuga…
19 Ukwakira 2026 Saa 11:38








