Gabie Ntaate abona nta mpamvu yo kubazwa ibibazo by’ubuzima bwe bwite

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 18, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Umuhanzi   Gabriella Bridget Ntaate, uzwi nka Gabie Ntaate ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Uganda avuga ko atabona impamvu ahora abazwa ibibazo by’ubuzima bwe bwite asaba abanyamakuru kurekera kubimubaza.

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro aho umunyamakuru yamubazaga ibijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo ndetse n’ubukwe.

Yagize ati: “Kubaza ibibazo bijyanye n’urubyaro ntibikwiye, abantu bamwe ni ingumba. Abandi bafite bibazo bitandukanye kandi ntekereza ko ntawanga kubyara  ku bushake.”

Akomeza avuga ko ibibazo nk’ibi bijyanye n’igihe uzakorera ubukwe, uzabyarira bikora ku marangamutima y’umutu  cyane, kuko abantu baba batazi ibibazo bagenzi babo banyuramo kandi ntabwo ubuzima bw’abo bwose bajya babuvuga.

Uyu muhanzikazi kuri ubu ufite imyaka 32, Si we wa mbere mu byamamare wumvikanye yamagana ibibazo nk’ibi bikunze kubazwa ibyamamare mu bice bitandukanye by’imyidagaduro.

Sheeba Karungi mu 2022, yigeze kubigarukaho ubwo yari abajijwe no kubyara n’igihe azabyarira.

Yagize ati: “Va mu bibazo bijyanye n’intanga zanjye, ubireke, nzabikora igihe niyemeje. Birakwiye ko abantu barekeraho gushyira igitutu ku bagore n’abakobwa ngo babyare kandi batazi intambara barwana za buri munsi.

[…] kubyara n’ingingo ikomeye kandi ni ikintu umuntu wese aba yifuza, hari n’igihe umuntu yaba amaze igihe kirekire agerageza bikanga kubimubaza kenshi ni nko kumusogota.”

Florence Nampijja umunyamakuru, Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa sinema muri Uganda, aherutse kuvuga ko atari byiza kubaza kenshi umukobwa cyangwa umugore igihe azakorera ubukwe, igihe azabyarira kuko hari abo gusama biba byaranze cyangwa abandi batarabona abo bahuje kugira ngo barushinge bikaba ari intambara bahora barwana mu mitima, kubibaza bikaba byakongera igikomere cye.

Si muri Uganda gusa kuko Gaby Kamanzi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda akunze kumvikana mu biganiro bye avuga ko umunsi yabonye umukunzi atazamuhisha kandi azihutisha ubukwe bityo nta mpamvu yo kubyibazaho no kubimubaza.

Ati: “Sinabuza abantu kuvuga ariko mujye mutegereza umuntu niba hari icyo afite cyo gutangaza akivuge, buriya hari ikintu mfite cyo gutangaza nabivuga sinabihisha, kuko ni ibyishimo kuri twese sinzabihisha, nta nubwo nzabitinza nzabibabwira mwitegure ubukwe.”

Uretse kuba Gabie Ntaate yasabye abanyamakuru ndetse n’abantu muri rusange ko bakwiye guhagarika kubaza abagore n’abakobwa ibijyanye n’igihe bazabyarira cyangwa bazashakira abagabo kuko ngo bishobora kwongera ibikomere, biteganyijwe ko uyu mugore w’icyamamare muri Uganda azayobora igitaramo giteganyijwe kubera muri Sheraton Hotel Kampala tariki 17 Gicurasi 2024.

Sheebah Karungi, mu 2022 yavuze ko kubaza ibijyanye n’igihe azabyarira bidakwiye
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 18, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE