Musanze: G S Kamisave hahujwe amashuri 2 abana b’inshuke babona aho bigira

Musanze: G S Kamisave hahujwe amashuri 2 abana b’inshuke babona aho bigira

Ku Rwunge rw’amashuri rwa Kamisave ruherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Musanze kahisemo guhuriza hamwe amashuri 2, kugira ngo ikibazo cy’abana b’inshuke bigiraga ku mabaraza gikemuke, bikaba byari biteye impungenge abaharerera n’abarezi.

Umwe mu baharerera Nshunguyinka Gerard yagize ati: “I Kamisave kuri ubu tuharerera kubera amaburakindi, ibyumba by’aho birashaje, abana baranyagirwa twarabyihanganiye, ariko noneho ikibazo ni uko abana bacu basigaye bigira ku mabaraza kubera ko n’ibyumba tubara ko bishaje usanga byaramaze kuba bike ugereranyije n’umubare w’abana. Umwana ntiyakwigira ku rubaraza yirebera imodoka kuri kaburimbo n’inyoni mu gishanga cya Mukungwa”.

Umwe mu barezi bo kuri iki kigo cya GS Kamisave utarashatse ko amazina ye yavuze ko hari ikibazo cy’ibyumba

Ati: “Hano rero hari ikibazo cy’ibyumba bishaje hakiyongeraho no kuba noneho abana ari benshi cyane mu bana b’ishuri ry’inshuke, tekereza ko nko mu gihe imvura yaguye usibye no kuba hari ubwo twigira ku mabaraza abana bo mu mwaka wa mbere bigana n’abo mu wa kabiri? Ni ikibazo yenda ubwo bagiye kuvugurura ibi byumba ahari bazatuzirikana bubake ibindi bishyashya”.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri Kamisave Hakizimana Vedaste ashimangira ko koko abana bigiraga ku ibaraza ariko ngo nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere bubasuye hashakishijwe igisubizo.

Umuyobozi w’ishuri Hakizimana ati: “Byabayeho ko abana bigira ku mabaraza hariya hafi y’ibikoni cyane abo mu mashuri y’inshuke, ubu rero nyuma yo kubiganiraho n’ubuyobozi bushinzwe uburezi, twahisemo gufata abana bo mu mwaka wa mbere mu yisumbuye A na B tubahuriza hamwe kugira ngo bariya bana b’inshuke babone aho bigira ni ko byagenze ubu mu ishuri kuko abo bo mu yisumbuye umwaka wa mbere bo umubare wabo wari muto, gusa muri rusange nk’uko bigaragarira amaso dufite ikibazo cy’amashuri ashaje”.

Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe uburezi Umutoni Alice avuga ko basuye iri shuri baganiriza umuyobozi waryo bamugira inama bahitamo guhuza amashuri abiri yari afite abanyeshuri bake.

Yagize ati: “Kuri ubu nta kibazo kigihari  hari amashuri 2 yo mu mwaka wa mbere mu yisumbuye rimwe ryari rifite abanyeshuri 13 irindi 15 duhitamo kuyahuriza hamwe , ibyo rero byatumye ba bana b’inshuke babona aho bigira, ikibazo kindi kituraje inshinga ni uko biriya byumba bishaje byavugururwa”.

GS Kamisave ifite abanyeshuri 454, n’ibyumba 16, ubucucike mu ishuri bukabakaba 29 mu ishuri; biteganijwe ko ibyuma bishaje byo kuri iri shuri bizubakwa ku ngengo y’imari ya 2024-2025, iri shuri ryubatswe mu 1985.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14