Kenya yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’urupfu rwa Gen. Ogolla

Kenya yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’urupfu rwa Gen. Ogolla

Perezida wa Kenya William Ruto, yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu uhereye kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo guha icyubahiro  Umugaba Mukuru w’ingabo Gen. Francis Ogolla waguye mu mpanuka y’indege ejo hashize ku wa 18. Mata 2024.

Perezida Ruto yategetse ko amabendera agomba kururutswa akagezwa  hagati.

Yavuze ko ari igihe cy’umubabaro ukomeye kuri we ndetse n’umuryango mugari w’Abanyakenya n’igihugu muri rusange.

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu   ni yo yaririmo Gen. Francis Ogolla n’abandi bantu 11, icyenda muri bo bakaba barahise bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka ikaba yarabereye mu gace ka Sindar, mu Ntara ya Elgeyo-Marakwet.

Mu bandi bapfuye harimo Brig Swaleh Saidi, Col Duncan Keitany, Lt Col David Sawe, Capt Sorah Mohamed, Capt Hillary Litali, Senior Sergeant John Kinywa Mureithi, Sergent Cliffonce Omondi na Sergent Rose Nyawira ndetse n’Umupilote wari ubatwaye.

Kugeza ubu iperereza ku cyateye iyi mpanuka riracyakomeje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14