Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson wigeze kuyobora Liberia

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson wigeze kuyobora Liberia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Ellen Johnson Sirleaf wigeze kuyobora igihugu cya Liberia kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2024, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Bagiranye ibiganiro mbere yo kwitabira inama ku iterambere ry’abagore, no kubategurira kuba abayobozi beza, yiswe Amujae High-Level Leadership Forum.

Ni inama itegurwa na Ellen Johnson Sirleaf Presidential Center for Women and Development (EJS Center), umuryango washinzwe mu 2018 ugamije gushyigikira no kongera abagore bari mu buyobozi n’indi myanya ikomeye ku mugabane w’Afurika.

Ellen yashinze iki kigo cyamwitiriwe, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abagore bo muri Afurika, kwiyumvamo ubushobozi bifitemo bwo kugera ku cyo bifuza.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48