Sobanukirwa El Niño igihe cyitezweho ibiza
El Niño ni kimwe mu byiciro by’imihindagurikire karemano y’ikirere bizwi nka ENSO, aho amazi yo mu gice cyo hagati n’iburasirazuba bw’inyanja ya Pasifika ashyuha kurusha uko bisanzwe. El Niño iri gukomeza kwiyongera mu Nyanja ya Pasifika, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO) rivuga ko ishobora kugera ku rwego rwo hejuru mu mpera za 2026, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mvura n’ubushyuhe mu bice bitandukanye by’Isi, birimo n’Afurika. WMO ivuga ko iyi El Niño ishobora gukomeza kugaragara kugeza muri Gashyantare 2027, ndetse ko biteganyijwe ko izagera ku rwego rwo hejuru mu mezi ari imbere. U Rwanda rwiteguye gute? Mu Rwanda, inzego zishinzwe gukumira no guhangana n’ibiza ziri kongera ingamba zo kwitegura ingaruka z’imvura nyinshi n’inkangu zishobora kwiyongera. Iteganyagihe…
24 Nzeri 2026 Saa 16:55








