Kigali: Sobanukirwa imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda

Kigali: Sobanukirwa imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali igamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko batemerewe kuyihagararamo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyo mirongo y’umuhondo ubu yamaze gushushanywa mu isangano ry’ahazwi nka Rwandex n’irya Gishushu ariko bizagera no mu yandi masangano atandukanye y’Umujyi wa Kigali.

ACP Rutikanga yaburiye ibinyabiziga kwirinda guhagarara muri yo mirongo ndetse ateguza ibihano ku bazabirengaho.

Yagize ati: “Iyi mirongo icyo ivuze ni ukwibutsa umuntu uzajya uyibona azajye yibuka ko atemerewe guhagararamo.  Abantu bagomba kubyuhariza birumvikana ko hari n’icyo amategeko ateganya nk’ibihano ku muntu wahagazemo, ari na yo mpamvu ziriya kamera mubona hariya zifashishwa mu guhana umuntu uwo ari we wese wahagazemo.”

Yongeyeho ko icyiza ari uko abantu babyubahiriza bikabarinda ibihano kuko ikigamijwe ari ugukebura atari uguhana.

ACP Rutingaka yanagaragaje ko akamaro k’izo kamera atari ugufata amashusho y’uwahagaze muri iyo miringo gusa ahubwo abikwa nk’ikizibiti cy’abashobora gushidikanya ku makosa bakoze cyangwa ntibanyurwe n’ibyemezo byafashwe.

Izo kamera kandi zinagaragaza umuntu wese ushobora kunyurwamo atambaye umukandara, avugira kuri telefone, imodoka idafite ubwishingizi cyangwa itarakorewe ubugenzuzi,(controle technique) n’ibindi.

Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Umutekano wo mu Muhanda Jean Todt, yashimye intambwe u Rwanda rukomeje gutera mu kwimakaza umutekano wo mu muhanda.

Yaghize ati: “Imirongo y’umuhondo [ikoze nk’udusanduku] ni intambwe nto ariko ishobora kugira impinduka zigaragara.”

Na we yakomeje ashima ko u Rwanda ruhuza ikoranabuhanga no kubahiriza amategeko, bikaba bifasha gutanga umutekano usesuye kuri buri wese ukoresha imihanda yo mu Rwanda.

Imirongo y’umuhondo isobanuye ko nta kinyabiziga cyemerewe kuyihagararamo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Trump na Emir wa Qatar baganiriye ku guhuza Amerika na Iran 6 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  2. Cheikh Djibril Ouattara yongerewe amasezerano muri APR FC 5 Ugushyingo 2026 Saa 18:35
  3. USA: Abademokarate biyemeje kugenzura Trump uhugiye mu kurata inzu y’imyidagaduro 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:24
  4. Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Arakwiye yatorewe kuyobora MOP 38 5 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  5. Impuruza kuri ‘Lead’ ikoreshwa amarangi, iteza ibibazo ubwonko no gukuramo inda kw’abagore 5 Ugushyingo 2026 Saa 16:52