Hashyizweho urubuga ruzahuza abafite ubumuga n’abatanga akazi
Mu Rwanda hatangijwe urubuga rw’igihugu ruzahuza abafite ubumuga n’abakoresha, hagamijwe kubafasha kubona akazi, kwimenyereza umwuga no kwihangira imirimo. Uru rubuga rwiswe National Business and Disability Network (NBDN), ruzahuza inzego za Leta, abikorera, imiryango iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga n’ibigo by’amashuri makuru, kugira ngo bafatanye gukuraho inzitizi zituma abafite ubumuga batabona amahirwe angana n’ay’abandi ku isoko ry’umurimo. Uru rubuga ruzayoborwa n'Ihuriro ry'Imiryango y'Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (MIFOTRA), n’Urugaga rw'Abikorera (PSF), rukazibanda ku gufasha abakoresha gushyiraho uburyo bwo gutanga akazi budaheza, kunoza aho abafite ubumuga bakorera no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi binyuze mu mahugurwa, ubuvugizi n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye. Perezida wa NUDOR, Dr. Mukarwego Beth Nasiforo, yavuze ko uru rubuga ruje gufasha abafite ubumuga kubona amahirwe…
25 Ugushyingo 2026 Saa 21:39








