Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda inyurwamo n’abishyuye

Mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda inyurwamo n’abishyuye

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu Rwanda hagiye kubakwa imihanda izajya ikoreshwa n’abafite ibinyabiziga babanje kwishyura, bikazafasha kugabanya umubyigano w’imodoka.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rirebana no gutwara abantu n’ibintu ku butaka no mu mazi watowe n’Umutwe w’Abadepite ku wa Kane.

Iyi mihanda yifashishwa n’abafite gahunda zihutirwa bakayinyuramo babanje kwishyura ibizwi nka péage. Bamwe mu batanga serivisi zo gutwara abagenzi basanga iyi mihanda hari byinshi izakemura.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest avuga ko iyi mihanda izajya icungwa mu buryo bwihariye.

Uretse ibirebana n’Imihanda, umushinga w’itegeko watowe unagaragaza ko hagiye gushyirwaho icyemezo cyihariye kizajya gihabwa abemerewe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite, Depite Munyangeyo Theogène, avuga ko iri tegeko rigamije gukemura ibibazo bigaragara muri serivisi yo gutwara abantu n’ibintu bitashoboraga kubona igisubizo mu itegeko risanzweho.

Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 204, zirimo n’izisobanura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu nzira zo mu mazi no muri gariyamoshi.

Uteganya n’iteka rya Minisitiri ufite ibyo gutwara abantu n’ibintu mu nshingano rizahindura amazina n’ibyiciro by’imihanda hirya no hino mu Gihugu.

RBA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42