Macky Sall wayoboye Sénégal yahagaritse kandidatire ye mu matora ya Loni
Macky Sall wahoze ari Perezida wa Sénégal, yahagaritse kandidatire ye ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Loni uzatorwa mu mpera z’Ukuboza 2026. Mu itangazo yashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 17 Ukwakira 2026, Macky Sall yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma y’amatora y’agateganyo yabaye ku wa 16 Ukwakira, ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uyoboye CEDEAO. Yagize ati: “Nafashe iki cyemezo numva neza inshingano mfite, nizeye ko bizafasha Akanama k’Umutekano kugera ku bwumvikane ku mukandida uzakomeza.” Sall yasobanuye ko kuva amatora yatangira, ibyavuye mu byiciro bitandukanye byagaragazaga ko amahirwe menshi ari ku mukandida ukomoka muri Amerika y’Epfo no mu Birwa bya…
17 Ukwakira 2026 Saa 16:02








