Amavubi yakubiwe kabiri agahimbazamusyi mbere yo guhura na Mali
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko mu rwego kongerera imbaraga abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” bemerewe ko agahimbazamusyi basanzwe bahabwa bitewe n’umusaruro bagezeho kazikuba kabiri mu mikino basigaje gukina mu yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027. Byatangajwe na Visi Perezida kabiri ushinzwe Tekiniki, Mugisha Richard mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Bamako yitegura umukino w'umunsi wa gatatu mu Itsinda K uzabera kuri Stade du 26 Mars. Yagize ati: “Tubifashijwemo na Minisiteri ya Siporo agahimbazamusyi basanzwe bahabwa ko gutsinda kikubye kabiri ku mikino yose isigaye mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika” Buri mukinnyi w’Amavubi asanzwe ahabwa miliyoni 1,5 Frw ku mukino yatsinze n'ibihumbi 750 Frw ku wo yanganyije. Ibi bivuze ko mu…
12 Ugushyingo 2026 Saa 06:45








