U Rwanda rwagaragarije AU icyagarura umutekano mu Karere  

U Rwanda rwagaragarije AU icyagarura umutekano mu Karere  

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanaga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe yitabiriye inama isanzwe y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), agaragaza ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ari yo ifite urufunguzo rwo kugarura umutekano mu Karere.

Yavuze ko RDC ifite uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwayo kandi bikanateza ingaruka ku Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yavuze ko kuba ibisasu byararashwe bikagera mu Karere ka Rubavu ari icyaha cy’intambara kitemewe, kigomba kwamaganwa n’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza uruhare rwa RDC mu ihungabana ry’umutekano no kuba nta bushake ifite bwo gukemura icyo kibazo.

Ati: “Ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bwa RDC rifite impamvu muzi imwe yo kuba Perezida wa RDC yibwira ko igisubizo ari intambara no kuba ashishikajwe no guhindura ubutegetsi mu Rwanda.”

Yakomeje asobanura ko iyo haba ubushake bwa politiki ikibazo kiba cyarakemutse kera.

Yagize ati: “Icyo kibazo cy’umutekano muke cyagombye kuba cyarabonewe igisubizo kera iyo Perezida wa RDC agaragaza ubushake bwa politiki ndetse akaniyemeza gushyira mu bikorwa ibyemezo byashize n’amasezerano y’amahoro.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agaragaza ko u Rwanda rwizera ko imishyikirano ya Luanda n’iya Nairobi isaba byihutirwa kongerwamo imbaraga ngo hagerwe ku mahoro n’umutekano mu buryo burambye ku bihugu byose bigize Akarere.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14