Ingabo za M23 ziragenzura umupaka wa Goma (Amafoto)

Ingabo za M23 ziragenzura umupaka wa Goma (Amafoto)

Umupaka uhuza u Rwanda na RDC, La Corniche urimo kugenzurwa n’ingabo za M23 nyuma y’aho ziwirukanyemo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, n’indi mitwe yafatanyaga nawo nka FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’indi mitwe.

Kuva ku Cyumweru ubuyobozi bwa M23 bwavuze ko Umujyi wa Goma wafashwe ndetse unatangaza ko ibikorwa byakorerwaga mu kiyaga cya Kivu bihagaritswe.

Kugeza uyu munsi hari ituze mu Mujyi wa Goma kuko nta rusaku rw’imbunda nto n’inini rurongera kumvikana.

Umupaka munini uzwi nka La Corniche kuri Grande barrière ku ruhande rwa Congo urimo kugenzurwa n’abasirikare ba M23.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, abasirikare b’uwo mutwe barimo gusimburana n’abaramukiye mu kazi ko gucunga umutekano kuri uwo mupaka.

Ni mu gihe Abanyekongo basaga 100 bari batangiye gusubira mu byabo nyuma yo guhunga imirwano iherutse mu Mujyi wa Goma.

Umwe muri bo yavuze ko yishimiye ko Umujyi wa Goma wafashwe na M23 akaba yizeye umutekano bidasubirwaho.

Yagize ati: “Nsubiye mu rugo kuko abagumyeyo batubwiye ko ubuzima buhagaze neza kuva ingabo za M23 zafata uyu mujyi, ni yo mpamvu nsubiyeyo n’umuryango wanjye.”

Karegesa Faustin na we uri mu basubiye muri Congo yabwiye Imvaho Nshya ko kuba asanze umupaka urinzwe na M23 ari ikimenyetso cy’uko Umujyi wamaze gufatwa kandi ko utekanye.

Ibi abihera ku kuba nta masasu arongera kumvikana muri uyu Mujyi wa Goma cyane ko ngo atahungiye kure ahubwo yari mu Mujyi wa Rubavu abikurikiranira hafi.

Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu bahamirije Imvaho Nshya ko ejo nimugoroba bambutse bakagera i Goma kandi bakagaruka amahoro.

Icyakoze bafite icyizere ko ibintu bizasubira ku murongo bakongera gukora ubucuruzi nkuko byari bisanzwe.

Akanyamuneza ni kose ku ngabo za M23 zirinze umupaka wa Goma ahazwi nka La Corniche

Amafoto: Tuyisenge Olivier

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14