Volleyball: Hagiye gukinwa Igikombe cy’Intwari

Volleyball: Hagiye gukinwa Igikombe cy’Intwari

Guhera ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, mu mukino wa Volleyball hazatangira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho biteganyijwe ko amakipe umunani mu bagabo ndetse n’andi umunani mu bagore ari yo azitabira.

Iyi mikino y’igikombe cy’intwari mu mukino wa Vollleyball yateguwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Mu makipe azakina iri rushanwa mu bagabo ni Police VC, Kigali VC, RP Ngoma VC, APR VC, Gisagara VC, REG VC, Kepler VC ndetse na East African University VC.

Mu bagore hazahatana Police WVC, RP Huye WVC, RRA WVC, APR WVC, Ruhango WVC, Kepler WVC ndetse na Wisdom WVC.

Biteganyijwe ko imikino y’amajonjora mu bagabo izakinwa ku wa Gatanu, iy’abagore ku wa Gatandatu, mu gihe iya ½ n’iya nyuma izakinwa ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare 2025.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 31 ku wa Gatandatu tariki ya 1 Gashyantare 2025, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.

Amakipe y’abagore azatangira gukina ku wa Gatandatu
Amakipe umunani y’abagabo ni yo azakina igikombe cy’Intwari
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14