Amatora : Abagore n’abafite ubumuga biyemeje gushyira imbere uburenganzira bw’abo bahagarariye
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Ugushyingo 2026,Amatora y'inzego z'ibanze yakomereje ku rwego rw'Umurenge, hatorwa abagize Biro z'Inama Njyanama n'abagize Komite z'Inama z'Igihugu z'Abagore, Urubyiruko n'Abantu bafite Ubumuga.Ni amatora akurikiye ayabereye ku rwego rw'Umudugudu tariki ya 24 Ukwakira no ku Kagari tariki ya 31 Ukwakira 2026. Ni mu gihe ku rwego rw’Akarere Abajyanama rusange, bahatanira kujya mu Nama Njyanama y’Akarere na bo batangiye ibikorwa byo kwiyamamaza. Abatorewe ku rwego rw’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, babwiye Imvaho Nshya ko bimwe mu byo bashyize imbere ari ugukorera ubuvugizi abo bahagarariye ndetse bakabafasha kumenya amahirwe ahari bakwiye kubyaza umusaruro. Bagaragaje ko bazibanda ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bisanzwe bibugarije kugira ngo barusheho kubaka imiryango yabo. Kayitesi Annonciata watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama…
7 Ugushyingo 2026 Saa 20:27








