U Rwanda rwoherereje Kenya imiti yo guhangana na Ebola
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha icyo gihugu mu guhangana n’icyorezo cya Ebola. Ni amakuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya, Dr. Patrick Amoth mu kiganiro yagiranye na Citizen TV ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026. Yagize ati: “Dukomeje kwakira inkunga n’ibikoresho biturutse mu Bushinwa no muri OMS. Uyu munsi kandi twakiriye imiti yatanzwe n’u Rwanda mu gihe dukomeje guhagana n’iki cyorezo.” Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko kugeza ubu, abantu umunani ari bo bamaze kwandura Ebola, umwe muri bo akaba yaritabye Imana. Ebola yandura binyuze mu guhura n’amatembabuzi yo mu mubiri w’umuntu wanduye, yaba akiriho cyangwa yarapfuye. Ishobora gutera umuriro, kuruka, impiswi, ndetse iyo yakomeye igatera kuva amaraso imbere…
19 Ukwakira 2026 Saa 07:23








