Ingabo na Polisi by’u Rwanda batanze ubuvuzi muri Sudani y’Epfo
Ingabo z'u Rwanda zibarizwa muri Batayo za RWANBATT-1 na RWANBATT-3 n’abapolisi b'u Rwanda (RWA-FPU) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga mahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku bufatanye n’Umuryango Society for Family Health South Sudan (SFH), basoje igikorwa cy’iminsi ibiri cyo gutanga serivisi z’ubuvuzi ku buntu, aho bavuye abaturage 946 bo mu gace ka Luri-Rokwe mu nkengero zako no mu nkengero z'umujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo. Iki gikorwa cyabereye ku Kigo Nderabuzima cya Luri-Rokwe, aho abaturage bahawe serivisi zirimo guzumwa, kuvurwa no guhabwa imiti ivura indwara zitandukanye zandura n’izitandura. Izo ndwara zirimo iz'amaso n’amenyo, umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete n’indwara zifitanye isano n’isuku nke. Hatanzwe kandi serivisi zo kwita ku bagore batwite ndetse no kwisuzumisha indwara zitandukanye. Umuhango wo gusoza…
15 Ukwakira 2026 Saa 18:15








