Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora ateganyijwe hagati ya tariki 14 na 15 Nyakanga 2024.

Perezida Kagame atanze kandidatire mu gihe muri Werurwe 2024, Inama Nkuru idasanzwe y’Umuryango FPR-Inkotanyi yamutoye ku majwi 99.1% ngo azawuhagararire muri ayo matora.

Perezida Kagame yageze kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi Amb. Gasamagera Wellars.

Perezida Kagame abimburiye abandi bakandida mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yamaze kwemeza ko hari abandi bantu umunani bagaragaje ko bifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga.

Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa, yabikomojeho mu kiganiro n’abanyamakuru cyagarutse ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, aho yanashimangiye ko uyu munsi ari wo batangira kwakira Kandidatire z’abashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Yavuze ko abashaka kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’abakandida bigenga, bakomeje igikorwa cyo gusinyisha imikono y’abantu 600 bagaragaza ko bashyigikiye ko biyamamariza kuyobora u Rwanda.

Ati: “Ikindi nk’uko amategeko abiteganya, twakiriye abifuza kandidatire zabo biyamamaza ku giti cyabo, iki gikorwa kirakomeje aho abifuza kuziyamamaza ku giti cyabo bahawe impapuro kugira ngo bashake imikono 600.”

Gasinzigwa yasabye abashaka iyo mikono kuba inyangamugayo bagakora ibyo amategeko ateganya.

Ku rundi ruhande yanenze abashobora gukora amakosa bakaba bashuka abaturage bakabaha amafaranga kugira ngo babasinyire, avuga ko binyuranyije n’amategeko.

Ati: “Ariko icyo dushyira imbere ni ugukomeza kubigisha cyangwa kubakangurira. Biramutse ari byo ko baba bakoresha amafaranga hamwe na hamwe, ntitwifuza ko abaturage bacu bakoreshwa muri ubwo buryo.”

Gasinzigwa yavuze ko uretse abiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu batanzwe n’amashyaka, hari n’abantu ku giti cyabo bagaragaje ko baziyamamaza mu Badepite bigenga.

Kugeza ubu NEC, imaze kwakira abantu 41 bamaze kugaragaza ubushake bwo kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Ubudepite.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Ndanyuzwe

Tuzakorera nyakubahwa Paul kagame kubwiterambere yatuzaniye mugihugu cyacu

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42